Ingoro y'Umwogabyano (VI) :

Ruti rutikanga impunzi,
Amacumu y' impangare,
Yakajije bene Mparara,
Bayatyazamo ubugi,
Utinya gukozamo intoki.

Bamaze kuyarundura,
Bayaha Insengamihigo,
Ngo iyatoranye intwari,
Ahingutse mu nziza.
Imbibi zirayiharira,

Ni Ingeri z'i Mutakara,
Zizi no kuyatera,
Umutima urazikindura,
Zimara kuyashyikira,
Ishema rikazisaguka.

N'umuririmbyi uzihanika,
Ntagomba kubuza,
Apfa imutungukiyeho,
Kurya ziteye imbabazi,
Nta gihe wasanga.

Zicyicaye imusozi
Intamati yazitoreye
Intumwa ihangara amanywa
Izimura mu biraro
Ni izihwanije isuku

Zizanye inkubiri
Umwungeri abura iyo asesa
Zanyuriye Rubanda
Ku Munini wa Gishali
Nyirigira ahuye na zo

Hambara iz'i Murambi
Abaje bashengereye
Imfizi y'Inyarubuga
Barangiwe Umwami
Ko yajyanye n'Intamati

I Mwurire mu nyambo
Zaciye mu Mubuga
Abaririmbyi bazirimo.
Rwabugiri akirasuka
Ndimbira zirataha

Zaheje ab'i Nawe
Zibaheza mu kigarama
Ngo urebye nyernazi
Aturutse muri Niboye
Aba ahagiriye igicumuro.

Zaciwe urubanza
Na Rubanda rw'i Munyaga
Bavuga ko uruhehemure
Ari umutwe w'Umuhozi
Zabumbuje impinga

Ya Rutonde irazimira
Ubwo zisanze u Buganza
Bakazongera undi murwa
Zamurikanywe n'ishya
Ryavanze n' impundu

Zitumiriwe i Nyamagana
Umwami utabangira
Bamubimburira Ingeri
Ati "erega zo ni ibihame
Ni ubushyo bwihariye

Ziruta n'ibindi bihe
Nimushinge rubonane!"
Imbonera zitungutse
Baziteza urugamba
Inzobe yazo iratamura

Abajya i Mbuye barataha
Mwene Mutwarangabo
Urwamo ararutereza
Inkingi y'Abashakamba
Amaze kwambara imiheha

Yaka umutana w' inkoni
Ajyana n' imbizi mu rugo
Agiye kuzesereza
Aho azisanze ikambere
Zaraririye ingoro

Zigeza ko ingoma iramutsa
Zogeye ari imanzi
Ni ko Imana yaziremye
Jye wahagaze mu mbizi
Nkumva imigabo izibamo

Ugira inshuti ye mu Bihogo
Yenda arayiburire
N'ejo itagwa mu maboko.
Ingeri ni amakombe
Mu gukubita zirakabya,

Zikorera intambara
Inkoni ikirirwa isabira
Nta mpunzi izinyuramo
Kurya zabyirukiyemo
Ingoro y'Umwogabyano.